Pageviews all the time

Mu gihe u Burundi buri mu myiteguro yo kwirukana abanyarwanda baba yo kubera ubutasi Kagame akomeje gukora muri icyo gihugu mu rwego rwo gutezayo umutekano mucye, u Burundi bwemeje ko abaherutse kwica ababikira 2 b'Abataliyani mu Kamenge bari abanyarwanda bari mu nzego z'ubutasi za Kagame. Ibi bikaba bivugwa mu gihe Tanzaniya yo yarangije guterwa cyera, ubu hakaba hibasiwe ibigo bya polisi./NKUSI Yozefu





Muri Tanzania / bararirira abapolisi babo barashwe n'inyangabirama , ku ruhande hari ababikira 2 nabo b'Abataliyani ngo biciwe i Burundi na Kagame
Perezida Pawulo Kagame ukomejeje kuba ikibazo ku banyarwanda noneho umenya akomeje umugambi we wo kuvaho adasize u Rwanda gusa mu mivu y'amaraso ahubwo yitumye akarere kose u  Rwanda ruherereyemo, ibihugu byibasiwe cyane bikaba ari u Burundi na Tanzania tutaretse na Republika  iharanira demukarasi ya Congo naho twavuga ko ataravuga ijambo rye rya nyuma mu gihe hakibarizwa FDLR na Diama!

Urubuga rwanyu Shikama rwagiye rubabwira kuva mu mezi ya mbere y'umwaka ushize, ko Kagame ariho ategura guhungabanya umutekano mu Burundi aciye kuri bamwe mu banyepolitike b'icyo gihugu basumbwe n'inda zabo aho gushyira imbere ineza y'abarundi bose. Twagiye tubabwira aho bamwe muri aba Barundi bahuriraga n'abo Kagame yashinze guhungabanya umutekano w'iki gihugu cy'igituranyi. Uguhungabanya umutekano w' u Burundi nkuko Shikama yabibagejejeho kenshi bikaba biterwa n'uko Perezida Nkurunziza Petero uyobora iki gihugu yimye perezida w'u Rwanda Kagame umuhora wo guteza umutekano mucye muri  Tanzania no gucamo agabayo intambara nkuko iki gihugu cyakoreshejwe nk'umuhora wo gutera Zaire ya Mobutu muri 1996 byitwa ko ari Abanyamurenge bagumutse.

Amaze kwimwa umuhora, yakoresheje bamwe mu  banyepolitike b'Abarundi kugirango agere ku ntego ye. Aba nibo bamufashije kwinjiza intasi ziyita ko ziri mu murimo w'Imana naho byahe byo kajya ko ziri mu kazi ka Kagame. Abandi ni indaya  tumaze iminsi tuvuga mu nyandiko zacu zinyuranye  zimwe zikaba zimaze iminsi mu magereza y'i Burundi nka Kayanza mu gihe bakitegura kuzisubiza mu Rwanda, si ibyo gusa kandi kuko ngo hari n'abandi bihisha inyuma y'imirimo y'ububoyi n'ubuyaya kandi bari mu kazi ka Kagame. Bikaba bivugwa ko aba bose bagera ku bantu ibihumbi bine( 4,000). Leta y'u Burundi ikaba iri mu myiteguro yo kwirukana abanyarwanda ku butaka bwayo biturutse kuri izi nyangabirama.kanda aha usome inkuru ijyanye n'ubwo butasi

Icyerekana ko amazi amaze kurenga inkombe mu mubano hagati y'u Rwanda na Leta ya Pawulo Kagame ni  urupfu rw'ababikira 2 bakomoka mu Butalini baherutse kwicwa bunyamaswa aho bari muri Paruwasi yabo ya Guido Maria Conforti mu Kamenge aho abantu bazi ku izina rya Buyengero. Urupfu rw'aba babikira rukaba ruhangayikishije Leta y'u Burundi cyane nkuko tubibona mu itangazo ryashyizwe ahagargara n'umuvugizi wa Leta y'icyo gihugu.kanda aha usome iryo tangazo. Ambasaderi uhagarariye u Burundi mu Bubiligi Ndayisenga Felix akaba yemeje ko mu bishe bariya babikira harimo abanyarwanda 2 bakorera inzego z'ubutasi za Kagame.kanda aha usome uko ambasaderi abivuga.
Ababikira b'babataliyani Lucia na Olga Amabsaderi w'u Burundi i Buruseri avuga ko bishwe n'abicanyi ba Pawulo Kagame


Nkuko twigeze kubibabwira mu gice kimwe cyerekeye amateka, ingoma y'abanyiginya yategetse u Rwanda kugeza ihenuwe n'iyabega muri kudeta yo ku Rucunshu; iyi ngoma yari  ifite ibihugu 4 by'ibihangange byayinaniye kwigarurira: Bugesera, Gisaka , Nduga, n'u Burundi. Ibi 3 bya mbere byaje kwigarurirwa bitewe akenshi n'ubugambanyi bwaturukaga mu butegetsi bw'ibi bihugu; ariko u Burundi bwabereye ibamba u Rwanda kugeza igihe umwami w'u Rwanda agiranye amasezerano yo kudaterana n'umwami w'i Burundi bise "Imimaro" aho bayigiriye hakaba ari hariya i Nyaruteja muri Butare hakaba harahawe izina ry'Utwicarabami twa Nyaruteja; umwami w'i Burundi wagiranye n'uwo mu Rwanda imimaro akaba yitwa Mutaga Nyamubi. Ubanza rero ibyari imimaro bigiye kuvamo amaraso mu gihe Abarundi biyemeje gukora nkuko abari ku goma muri biriya bihugu 3 twavuze mbere bakoze, bashyira imbere inyungu zabo bakagambanirana. Nyamara byaje kurangira ari abagambanye, n'abagambaniwe bose  bashiriye ku icumu maze Abanyiginya bigarurira biriya bihugu burundu!Abarundi barite mu gutwi, ngo urengurira injiji amara ibinonko!

Tanzania yo yarangije guterwa cyera:
Nkuko twabivuze hejuru, iby'u Burundi bimeze nka wa mugani duca mu kinyarwanda ngo imbeba irya umuhini yototera isuka. Kagame mu guteza akavuyo i Burundi, arashaka kubukoresha nk'ikiraro cyo gutera Tanzania ku mugaragaro dore ko yarangije kuyitera cyera. Hashize amezi macye Shikama ibagejejeho inkuru y'abwoko bwo muri Tanzania bufatanyije n'abanyarwanda n'abarundi Leta y'icyo gihugu itazi aho baturutse, bagize batya bashinga ibendera ryabo, bashyiraho inzego z'umutekano, ubuyobizi bitandukanye n'ibya Leta y'icyo gihugu; nkuko twabibasesenguriye muri iyo nkuru, inyuma y'aya mabi hihishe akaboko ka pawulo Kagame na Lwakabamba.

Ubu rero uwavuga ko Kagame noneho yatangije intambara yeruye muri iki gihugu ntiyaba yibeshye. Uzi uko FPR yagiye yigarurira u Rwanda muri 1990 , na Zaire muri 1996  yavuga ko ibiriho biba muri Tanzania ari ibimenyetso bibanziriza intambara yeruye. Ibi bikaba byemezwa n'ibitero bimaze iminsi bigabwa ku bigo bya Polisi irinda igihugu. Mu mezi 3 gusa hakaba hamaze kugabwa ibitero 2 bimaze guhitana abapolisi 4 abandi benshi bagakomereka, imbunda nyinshi, gerenade n'amasasu bigasahurwa n'abateye. Igitero giheruka kikaba cyarabereye ku kigo cya polisi mu karere ka GEITA kigahitana abapolisi 3  abandi benshi bagakomereka. Abateye bakanasahura n'imbunda 10 zikomeye zo mu bwoko bwa SMG, amasasu menshi na gerenade. Ibi bikaba byarabaye ku itariki ya 7/9/2014.kanda aha usobanukirwe n'icyo gitero.
Cyakora polisi imaze gutangaza ko umwe mu bagabye icyo gitero bamufashe n'imbunda 3 mu zibwe i Geita.kanda aha usome iby'iryo fatwa.ongera ukande aha usome uko bamaze gufata imbunda 7 muri cumi zasahuwe.

Muri Tanzania / bararirira abapolisi babo barashwe n'inyangabirama


Ikarita ya Tanzania
Reba aho Geita iherereye munsi y'ikiyaga cya Vctoria 
Muri macye rero  ibyo muri Tanzania biriho birasa n'iterwa rya Zaire ya Mobutu, abantu benshi bumvaga agahugu gato nk'u Rwanda katakwigerera Zaire, nyamara byarabaye iyi nzovu imirwa n'urushishi! Ibi birashoboka no muri Tanzania kuko muri Leta y'iki gihugu harimo abagambanyi barangije kugurwa cyera bafatanya n'amashyaka arwanya Leta bakaba baha amakuru leta ya Kagame babicishije kuri Lwakabamba.Ikindi ni uko Kagame yarangije gushyiramo intasi nyinshi nkuko byari bimeze muri 1996 muri Zaire ya Mobutu.Ikigamijwe kuri Kagame rero mu gutera Tanzania nkuko twabyongorewe n'imwe muri za maneko zo mu Rugwiro, ngo ni ugukora umutwe w'inyeshyamba maze Kagame akazasaba Leta y'icyo gihugu kugirana ibiganiro nawo mu gihe amahanga arimo na Tanzania azaba akomeje kumwotsa igitutu ngo agirane imishyikirano n'abamurwanya harimo na FDLR.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355