Pageviews all the time

Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya gatatu)/NKUSI Yozefu



Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 25/9/2014 twongeye kuyibashyrira hano ku rubuga kugirango muzumve neza iyo tubategurira ijyanye n'ibiriho bibera mu Rwanda no mu Burundi.Ibintu bimeze nabi muri ibi bihugu byombi kugeza aho Mpatsibihugu USA wicaje Pawulo Kagame mu Rugwiro ikamuha uburenganzira imyaka irenga 25 bwo kwica uwo ashatse, igihe ashakiye n'aho ashaka hose, ubu amaraso y'inzirakarengane nabo yatangiye kubabuyereza nk'umwicanyi wabo Pawulo Kagame. Mu nyandiko yacu itaha, tuzagaruka ku ruzinduko Abasenateri ba USA bariho bakorera hirya no hino muri Afrika ahanini babuyerezwa n'aya maraso twavuze hejuru. Musome iyi nyandiko mwitonze kugirango muzasobanukirwe neza n'iyo y'ubutaha!


Ubuyobozi bwa SHIKAMA
             20/2/2016
_______________________________________________________________

Mu gice cya mbere musanga hano cy’iyi nyandiko twabaganiriye ku buzima bwa Jenarali Sani Abacha wabaye perezida wa Nigeria kugeza  muri 1998 akaba yarakoze kudeta yaje kuburizamo itangazwa ry’ibyari byavuye mu matora yo muri 1993 abantu benshi bemeza ko yari yatsinzwe n’umuherwe w’umunyemari Moshood Abiola twavuze mu gice cya kabiri musanga aha,  nawe waje gupfa amanzaganya muri 1998 nyuma y’ukwezi kumwe gusa Abacha apfuye.Twanzura muri ibi bice byombi uko ari bibiri, twababwiye ko kugeza uyu munsi wa none bivugwa ko ari inzego z’ubutasi z’Amerika zivuganye aba bagabko bombi batashoboye kumvikana uko iki gihugu cy’igihangange cya Nigeria cyamunzwe na ruswa cyayoborwa. Uyu munsi rero muri iki gice cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy’iyi nyandiko,  turagerageza kurebera hamwe impamvu USA zishaka ko ibya FDLR na Kagame birangira nk'ibya Abiola na Abacha.

1     Kuki Jenerali Abacha na Moshood Abiola bishwe?
Moshood Abiola yazize iki? Moshood umuntu yavuga ko yazize ibintu 2  by’ingenzi: icya mbere ni amabanga yari azi yerekeranye n’ubutegetsi bwa Nigeria, icya kabiri ni uko yaharaniraga inyungu za ba nyamwinshi ba Nigeria aribo ba rubanda rugufi.

Kugirango twumve neza ikibazo cya Abiola reka dusubire inyuma gato tuvuge ku ntambara y’imyaka itatu yabaye muri Nigeria hagati ya jenerali Yakoob Goone wayoboraga Nigeria, n’umukoloneli Ojukwu  waje kwigomeka ashaka ko Uburasirazuba bwa Nigeria  BIAFRA bwigenga. Iyi ntambara muby’ukuri yatangiye muri 1967 ikarangira muri 1970 yari iyobowe n’amasosiyete  ya Peteroli  y’ AbafransaTotal na ELF yari ashyigikiye Ojukwu, Ubufransa  bukaba bwarahaga intwaro uyu mukoloneli  bukanagura peteroli yaturukaga mu karere yagenzuraga. Ku ruhande rwa Guverinema,  hari amasosiyete acukura peteroli y’Abongereza, Amerika Canada, n’ibindi bihugu yibumbiye mu rugaga rwitwa SHELL narwo rwashyigikiye Leta muri iyi ntambara yaje kurangira Urugaga Shell rutsinze maze Ojuku agahungira mu Bwongereza n'umuryango we muri 1970.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, SHELL niyo isa n’iyobora Nigeria. Kubera ubucukuzi bwayo bwa peteroli butarengera ibidukikije, akarere ka Delta katumye abantu ku giti cyabo n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bahaguruka bagahagarara kugirango ibidukikije byo muri aka karere byoye gukomeza kwangirika, ariko byabaye impfabusa kugeza ubwo bamwe banyongwa nka Ken-Saro Wiwa muri 1993. Muri aka gace nta cyatsi kiharangwa, ntushobora kureba muri metero 20 utifashe ku maso nkuko amafoto aherutse kwerekanwa muri 2010 hano muri Noruveje n’ishyirahamwe rya gikirisitu riharanira iterambere CMI abigaragaza.

Impamvu rero yo kwanga ko Moshood Abiola ayobora Nigeria yaturutse ku masosiyete ya SHELL  ahuriweho na USA, Abongereza Canada n’ibindi bihugu by’ibihangange; aya masosiyete aho ari hose akaba azwiho gutegeka ibihugu akoreramo akoresheje ruswa kandi agafatanya n’inzego z’ubutasi z’Amerika mu gushyiraho abategetsi badahungabanya inyungu zayo n’iza USA; abibuka intambara ya Congo Brazzaville hagati ya Denis Sassou na Pascal Lisuba nayo yarimo aya masosiyete avuzwe hejuru. Mu mwirondoro wa Abiola twatinzeho cyane ubushize, twababwiye ko uyu mugabo wari ufite amafranga y’agahebuzo akaba ari nawe wari umukire wa mbere muri Nigeria ari mu baturage bakize bacye bo muri iki gihugu badaciye muri ruswa. Ikindi ni uko nkuko twabibabwiye ubushize akaba yarabaye umuyobozi w’ishyaka ryari ku butegetsi muri Nigeria kuva 1978 kugeza muri 1983, ni ukuvuga rero ko yari afite amabanga menshi kuri ubu busambo bwa SHELL, kandi akaba yari yarahiye ko namara kujya ku butegetsi azarwanya ruswa yivuye inyuma.

Mu nyandiko ya Shikama y’ubushize kandi twababwiye ko uyu Abiola yagiye akangurira abakuru b’Afurika mu manama atandukanye babaga barimo kuvuga rumwe ku bibazo byabaga byugarije Afurika. Ariko icyaje gutera ubwoba Abanyamarerika na Shell kurushaho ni uko uyu mugabo nkuko twabibabwiye ubushize yigeze kuzana igitekerezo ko Abakolonije Afrika bagomba gutanga indishyi, igitekerezo cyaje kwamaganwa n’Abahoze bakoloniza na ba Mpatsibihugu ariko Kadafi akaba yarakigendeyeho yaka indishyi Ubutaliyani iki gihugu kikaba cyaremeye kuzitanga. Uyu mugabo rero itsinda rye rikaba ritari kugendekera neza Abanyamahanga bashakaga kwisahurira Nigeria utaretse n’abasirikare b’iki gihugu  n’abandi bayobozi bakuru batunze ibya Mirenge ku Ntenyo bakesha gusahura igihugu nk’abahanzweho.
Ikirangantego cy'ibiro by'ubutasi by'Amerika(CIA)
Ikindi twavuga ni uko hejuru y’aya mabanga yazize hiyongeragaho ni ikindi kibazo cy’uko yari icyamamare muri Nigeria kubera ibikorwa twabonye ubushize by’ubugiraneza yagiye akorera rubanda rwa giseseka. Umuntu nk’uyu iyo aza kujya ku butegetsi ntabwo yagombaga kugaruza amafranga ya Leta yanyerejwe gusa ahubwo ishyaka rye ntabwo ryari kuzatsindwa amatora mu bihe bindi, bityo Shell, USA abasirikare bakuru n’abandi bamenyereye kunyunyuza Nigeria ntibabonaga inzira bazanyuramo ngo bikomereze kwirira nta nkomyi. Ngizi rero impamvu z’ingenzi zatumaga Abiola agombaga kwicwa naho Abacha Abanyamerika bakaba baramukoresheje Penaliti nkuko babigiriye Sadam Hussein bamugira inama yo gutera Kuweit kugirango babone uko bamutera. Abacha nawe bamubwiye ko kuba yarazahuye ubukungu, akaba ari indashyikirwa mu bikorwa by’amahoro muri Afrika ndetse akaba yaragaruye na Demukarasi mu gihugu cye ku buryo bugaragara, atiriganyije akiyamamariza kuyobora Nigeria nta ribi!

 Nyamara bamuciye inyuma berekana ko ari umutegetsi w’igitugu ushaka gupfira ku butegetsi, bityo umuntu amwivuganye yaba ari mu kuri. Kuba rero Abacha yari amaze gupfa kandi byaragaragaraga ko ariwe waburijemo itsinda rya Abiola, abantu benshi bari biteze ko uyu muherwe ava mu buroko akayobora igihugu, nyamara siko byagenze kuko USA zamutumyeho intumwa zinyuraye ko agomba gusubiza amerwe mu isaho, atazayobora Nigeria. Igiteye agahinda ni uko izo ntumwa zose urebye umwirondoro wazo, nizo zagombaga gushyigikira ko uwatsinze amatora ku buryo bwa Demokarasi ayobora Nigeria ariko siko byagenze kuko Abiola amaze kubatangariza ko atahara ibyo yatsindiye bamwe bagiye batangariza isi ko yemeye guhara uwo mwanya ngo arekurwe atahe! Twavugamo nka Koffi Anani wari umunyabanga Mukuru wa LONI n’umwungirije mu bikorwa by’umutekano ku isi wakomokaga muri Nigeria ChiefEmeka Anyaoku  ukongeraho n’izindi ntumwa za USA zari ziyobowe na Suzan Ricewari umujyanama mu biro bya prezida wa USA akaba ubu ari inshuti magara ya Leta ya FPR. Abiola na Abacha bamaze gupfa, Demukarasi yarongeye itangirira kuri zeru, noneho iyobowe na ba Mpatsibihugu bimika buri gihe abarinda inyungu zabo; aho igihugu kigeze ubu ntawe uhayobewe: ari Boko Haram cyangwa Gudluck Jonathan, umuntu ubu yakwibaza uyobora igihugu uwo ariwe!

2     Kagame na FDLR se bo barazira iki ngo ibyabo birangire nk’ibya Abacha na Abiola?
Ibya FDLR birasa cyane n’ibya Abiola ariko impamvu zo kwivugana Kagame zo zitandukanye n’izahitanye Abacha. Nkuko Abiola yazize amabanga yari azi ku butegetsi bwa Nigeria, ni nako FDLR ishobora kuba ifite amabanga ku bwicanyi bwagiye bukorwa n’ibihugu by’ibihangange muri RDCongo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byagiye bikorwa n’amwe mu masosiyete y’Amerika, Canada n’ahandi. Ikindi ni uko FDLR ishobora kuba ifite n’amwe mu madosiye yerekeye jenoside yo muri 1994. Ibi byose biha FDLR ingufu za politiki mu ruhando mpuzamahanga ku buryo mu nkiko ziri imbere niyo hashira imyaka 100, FDLR izahora ari umutangabuhamya w’ibyabaye mu Rwanda na RDCongo kuva muri 1990 kugeza ubu. 
Ikirangantego cya FPR-Inkotanyi
Iyi ikaba ariyo mpamvu Amerika na Perezida Kagame Pawulo  bashaka ko uyu mutwe useswa ntiwongere kuvugwa kandi abawurimo ntibakore politiki. Mbere y’uko Kagame na USA batangaza aho bahagaze babanje guca ku banyarwanda byitwa ko ngo ari abanyepolitiki bakorera hanze bavuga ko kugirango bemere kujya mu rugaga rw’amashyaka ya politiki arwanya Kagame rurimo FDLR, ari uko uyu mutwe waseswa abawurimo bagafata irindi zina! Aha umuntu akaba yahita abona ko ibyo tuvuze hejuru bifite ishingiro, none se Shitani uhinduye izina ukayita Aside biyibuza kubayo? Imana se uyise Buki biyibuza kuguma kubayo?Aba bombi igituma bakomeza kuba icyo bari cyo ndakeka ko ari indangagaciro zabo atari amazina mashya cyangwa ashaje.Uyu mutego ariko FDLR yawuvumbuye cyera maze itera utwatsi benewo; niho Kagame na USA bavugiye ku mugaragaro ko FDLR igomba guseswa, abayirimo bakaza bapfukamiye Kagame ushobora kuba yibwira ko nawe yavukanye imbuto, abatabishoboye bagatorongezwa bakajya kuba impunzi kure y‘ibiyaga bigari by’Afrika, byakwanga bakabaminjiraho urusasu nkuko babikoze muri 1996 batwikira impunzi mu nkambi muri RDCongo yitwaga icyo gihe Zaire.

Ikindi FDLR izira nkuko Abiola yakizize, ni ibikorwa by’indashyikirwa yibitseho kurusha umunyarwanda wese n’ishyaka ry’abanyarwanda iryo ariryo ryose:kuba ishyigikiwe na rubanda nyamwinshi(Abahutu, Abatutsi n’Abatwa) y’imbere mu Rwanda no hanze yarwo. Muby’ukuri, FDLR yaratotejwe, iratorongezwa, Kagame na USA babeshya abanyarwanda ko ari umutwe utakibaho usigaranye amabandi atarenga Magana atanu yafashe bugwate abaturage batarenga Magana atanu.  Abaturage bamwe bashobora kuba baracitse intege koko bakumva abo bakekaga ko bazabacungura ejo ibyabo byarangiye. Amagambo aherutse gutangazwa na LONI ko FDLR ifite abaturage 250,000 bari kumwe nayo byatumye Abatutsi, Abatwa n’Abahutu bumirwa ndetse Loni na Kagame bahita batakaza icyizere kurushaho kubera ko ikinyoma cyabo cyari kimaze imyaka 20 cyari cyambitswe ubusa! Umuntu rero akaba yakwemeza ko FDLR yo yahise ihabonera amanota, icyizere yari ifitiwe mu moko yose kirazamuka. Ibi bigaragazwa n’umubare w’abaturage bamaze kuburirwa irengero mu Rwanda kuva uyu mwaka utangiye, abayobozi bamaze kwicwa n’abari mu bihome bose bashinjwa gukorana na FDLR. Ukongeraho itumizwa mu Butaliyani ryakorewe FDLR n’ibiganiro bahabwa ku maradiyo na Televiziyo mpuzamahanga.


Ikirangantego cya FDLR
Ibi byose rero mvuze hejuru, birerekana ko FDLR iramutse ikomeje kuba ishyaka igataha mu Rwanda hakaba amatora arimo Demukarasi nta kabuza yatsinda amatora ku ijanisha ryagera no kuri za 90% nkuko byari bimeze kwa Abiola; bityo ikaba yagira uruhare rukomeye mu guhindura ibintu mu Rwanda harimo no gukora ku madosiye atwikana: ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, urukiko rwigenga rwemeza cyangwa ruhakana niba ubwicanyi bwakorewe Abahutu muri RDCongo ari jenoside cyangwa atariyo. Gushyikiriza inkiko abicanyi bihishe muri RDF bashobora kuvuga akari I Murore kuri jenoside, aha rero ni naho hari ipfundo ku rupfu rwa Kagame Pawulo kuko abazungu, baba Abanyamerika n’Abafransa bose bashaka kwegeka amabi yabaye mu Rwanda ku gatwe ka Kagame igihe azaba atakiriho.

Ibi bikaba byaratumye Kagame yigeze kwivumbura igihe bari bamumereye nabi bashaka kujyana abicanyi be mu nkiko mpuzamahanga avuga ko ashobora kubavamo agira ati: “ umuntu mugafatanya kujya mu cyaha, byakomera akakikwegekaho wenyine!” Ubu bwoba ko FDLR ifashe ubugetesi, nyamwinshi yakomeza kugira uruhare mu gufata ibyemezo mu iterambere ry’igihugu cyabo tubisanga mu nyandiko y'ikinyamakuru New York Times cyo muri USA yo mu kwezi kwa Nyakanga 2014 yasomwe ku Ijwi ry’Amerika mu Kinyarwanda ivuga ko Perezida Obama wa USA agomba gukorera Al Maliki  wari Ministri w’intebe wa Irak  witwaza ko ahagarariye ba nyamwinshi nk’ibyo USA zakoreye Habyarimana Yuvenali wo mu Rwanda muri 1994 . “ Amerika igomba gukuraho Al Malik nkuko yabigenje kuri Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda witwazaga ko ahagarariye Rubanda nyamwinshi y’abahutu akaniga Demukarasi

Kagame rero we twavuze ko ibye bitandukanye n’ibya Abacha ku mpamvu nyinshi. Abacha ni umusirikare wabyigiye, naho Kagame akaba inyeshyamba itarize isuzugura abize ku buryo badashobora kumugira inama yo guhindura ibintu mu mahoro ngo yemere. Urugero: igitekerezo cya Kikwete ko Kagame yashyikirana na FDLR, Museveni agashyikirana n’abamurwanya cyo muri Mata 2013  muby’ukuri ntabwo cyavuye muri Kikwete. Iki gitekerezo yagihawe na USA mu nzinduko zirenga 3 yakoze umwaka ushize kuva muri Mutarama kugeza Mata 2013. Kubona iki gitekerezo cyaravugiwe I Addis Abeba ahigirwaga ikibazo cya RDCongo byagombaga guha Kagame kwibaza impamvu Kiwete atamuhamagaye kuri telefoni nk’umuturanyi ngo akimubwire cyangwa akibwire uhagarariye Kagame muri Tanzania! Iyo Kagame aza kuba yarize, yagombaga gusesengura akamenya uwatumye Kikwete n’icyo agamije. Kagame muri uku kugondeka ijosi yanga kuganira n’abo batavuga rumwe nawe, araha urwitwazo USA igomba kumwivugana kugirango basibanganye ibyabaye muri jenoside n’ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda kuva 1990 kugeza ubu, byose ngo bizegekwe kuri Kagame nkuko twabivuze hejuru.

Kagame mbere yo kumuhitana, USA iramukoresha penaliti nka Abacha.
Muby’ukuri aho ibintu bigeze mu Rwanda biragaragara ko Kagame yananiwe kuyobora igihugu. Abaturage barenga 60,000 baburiwe irengero mu mwaka umwe gusa wa 2014, gufunga abanyeshuri, abahanzi n’abanyamakuru, guta muri yombi abasirikare bakuru barimo n’abamurinda, gufunga abagore, kwica abantu bakabajugunya mu nzuzi, kwicira hanze abamuhunze no kujya gutaburura imirambo mu kindi gihugu.  Aya mabi yose agasozwa n’icyaha cya sakirilego cyo kwanga gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe harimo na FDLR; ibi byose rero nibyo USA zari zitegereje ngo zirenze Kagame, ni ukuvuga Abatutsi yitwaza ko ahagarariye bamaze kumukuraho amaboko bose ku buryo agiye ntawamurira, wenda ngo abe yazana akavuyo ngo arahorera Kagame nkuko byagenze ku rupfu rwa Habyarimana na Kadafi; uyu mugambi bakaba barawugezeho kuko umututsi wa nyuma wari ukiri kumwe  na Kagame, Koloneli Tom Byabagamba ubu nawe abarizwa muri gereza!

Aha rero  tukaba twakwanzura iyi nyandiko twibaza ibi bikurikira?
  • ·         Ese ari Kagame cyangwa FDLR ninde uzagabwaho igitero bwa  mbere?
  • ·         Ese FDLR yariteguye ku buryo yakomeza guhagarara neza igabweho ibitero nkuko yabikoze mu myaka 20 ishize yose?
  • ·         Ese FDLR mu mashyaka ikorana nayo nta bagambanyi barimo nkuko Chief Abiola yagambaniwe n’abagombaga kumufasha kujya ku ngoma aribo Koffi Anan wayoboraga Loni na Chief Emeka Anyaoku?
  • ·         Ese amashyaka ya politike ari hanze  yiteguye gukora iki mu gihe FDLR ariyo igabweho igitero mbere ya Kagame? Naho se mu gihe bibaye ukundi Kagame akaba ariwe ugabwaho igitero mbere?
  • ·         Ese Abanyarwanda badahahaguruka ubu ngo bamagane umugambi mubisha wa USA na Kagame bazabikora FDLR n’abaturage 250,000 bari kumwe nayo bamaze kubamishaho amabombe?

Buri wese ukunda Urwanda n’abarwo,  atekereze kuri ibyo bibazo. Ariko uko biri kose, biragaragara ko ikibazo kiri hagati ya Kagame na FDLR kizarangira nk’uko icyari hagati ya Abiola na Abacha cyarangiye muri 1998; ba Mpatsibihugu bayobowe na USA bakaba bashaka kwimika Ibigarasha bishya dore ko u Rwanda rubyejeje! Amateka azatunyomoze!

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355